INTEGO N’IBIKUBIYE MU MBUMBANYIGISHO

 

Iyi mbumbanyigisho yitwa Ikusanya ku buvanganzo nyarwanda. Ni inshamake nkubirahamwe y’ubuvanganzo nyarwanda nyamvugo n’ubuvanganzo nyarwanda bwanditswe. Igamije guha umunyeshuri ubumenyi n’ubushobozi bwo kumva, gusesengura no gutandukanya ingeri z’ubuvanganzo nyamvugo n’ingeri z’ubuvanganzo nyandiko ushingiye ku miterere yazo.