Muri iyi mbumbanyigisho tuzarebera hamwe amateka y’imyigishirize y’Ikinyarwanda, n’uko kigomba kwigishwa, uburyo isuzumabumenyi rigomba gukorwa n’uko rigomba kuba riteye. Tuzarebera hamwe kandi impamvu Ikinyarwanda kigomba kwigishwa nk’ururimi kavukire, ibigomba kwigishwa n’uburyo umwarimu w’Ikinyarwanda ategura kandi akigisha isomo ry’Ikinyarwanda yifashishije uburyo n’inzira zamufasha kwigisha neza.  

Iyi mbonezamsomo yihariye y’ururimi rw’Ikinyarwanda, igamije guha abanyeshuri ubumenyi n’ubushobozi bubafasha :

Gutegura neza isomo ry’Ikinyarwnda; umwandiko, ikibonezamvugo, ubuvanganzo n’ubundi bumenyi bw’ururimi

Kwigisha neza isomo ry’Ikinyarwanda mu byiciro byombi by’amashuri yisumbuye;

Gutegura no kwitwararika ibyangombwa bisabwa umurezi mu ishuri ryisumbuye kugira ngo yigishe neza isomo ry’Ikinyarwanda.