Iyi mbumbanyigisho igamije guha umunyeshuri ubumenyi mu bijyanye n’ubushobozi n’ubugeni bwo kumva, kuvuga, gusoma no kwandika mu Kinyarwanda. Ku ndunduro y’iyi mbubanyigisho umunyeshuri azaba ashobora:

Kugaragaza ubushobozi n’ubumenyi afite mu bugeni mu kumva, kuvuga, gusoma no kwandika mu Kinyarwanda.

Gutanga igitekerezo adategwa kandi adasobwa avuga cyangwa yandika mu Kinyarwanda yubahiriza amabwiriza agenga imivugirwe n’imyandikire by’Ikinyarwanda.

 Gukoresha Ikinyarwanda nk’ururimi rwe n’ingobyi ihetse umuco, anasobanukiwe n’utundi turango tujyana n’inshoza “kumenya Ikinyarwanda”.