Murakaza neza mwese!
None ntidutangirana isomo gusa, ahubwo ni amahirwe yo kwizihiza umuco wacu, inkuru zacu, n’amajwi yafashije kubaka ibisekuru.
Muri iri somo, tuzasobanukirwa imizi n’ibitekerezo bigize ubuvanganzo nyarwanda, tugaruke ku mateka yabwo, turebe uko imigani, ibisigo n’ibindi byavugaga ku buzima bw’Abanyarwanda mu bihe bitandukanye.
Tuzinjira mu ngeri z’ubuvanganzo nyemvugo bwagiye bwimurirwa mu ndirimbo n’imigani yacuzwe mu miryango, dusesengure kandi n’inyandiko zisigasira ubwenge n’ubuhanzi by’abakurambere bacu. Uhereye ku nkuru za kera kugeza ku nyandiko zigezweho, ubuvanganzo gakondo n’ubuvanganzo bugezweho bizatuyobora. Turebe uruhare bufite mu muco wacu kandi dusesengure ubwiza n’ubuhanga buvugwa mu nkuru nyarwanda
Ni uko rero, iri somo ntirizabe gusa uburyo bwo kwiga, ahubwo ribe isoko yo kongera gukunda no kwishimira umurage wacu w’ururimi. Ndasaba buri wese kuryitabira nta mususu, kwiyumvamo ibyo twiga, no kugira ubuvanganzo nyarwanda nk'umusemburo w’ubwenge no guhanga udushya.
Tubyigire hamwe n’umwete n’urukundo!

- Teacher: Christine UMUHOZA