Isomo: Umusogongero ku kibonezamvugo n'iyigandimi by'Ikinyarwanda
INTEGO Z’ISOMO:
- Kwerekana ingingo iyîgantêgo ry’Ikinyarwanda ryibandaho.
- Kugaragaza uturemajambo nteme tw’amagambo y’amoko anyuranye: Izina, ntera n’ikinyazina.
- Kwerekana intêgo y’inshinga itondaguye mu buryo no mu bihe bitandukanye.
- Kwerekana ingingo iyiganteruro ry’Ikinyarwanda ryibandaho
- Gusesengura interuro z’Ikinyarwanda
IMBATA Y’ISOMO
IGICE CYA MBERE: IYIGANDIMI
Umutwe wa mbere: Inshoza z’ibanze z’iyigandimi
Umutwe wa kabiri: Imvugo nyamuntu
Umutwe wa gatatu: Ingeri z’ibanze z’iyigandimi
Umutwe wa kane: Inzego z’isesengura mu iyigandimi
IGICE CYA KABIRI: IKIBONEZAMVUGO
Umutwe wa mbere: Iyigantego ry’izina, ntera, ikinyazina, inshinga, izina ntera n’igisantera
2.1. INTANGIRIRO
2.2. IYIGANTEGO RY’IZINA
2.4. IYIGANTEGO RY’IKINYAZINA
2.5. IYIGANTEGO RY’IZINA NTERA/IGISANTERA
2.6. IYIGANTEGO RY’INSHINGA
2. 7. AMAGAMBO ADAHINDUKA
Umutwe wa kabiri: Amateka y’ikibonezamvugo k’Ikinyarwanda

IGENAGIHE RY’IMYIGISHIRIZE
Umwigisha azaba hamwe n’abanyeshuri mu isomo imbonankubone mu gihe kingana na 36% by’igihe cyose kigenewe iri somo, naho 64% by’igihe cyose kigenewe iri somo bikaziharirwa n’umunyeshuri mu mirimo itandukanye izamufasha gushakashaka no gucengera kurushaho isomo. Umunyeshuri azajya akora imikoro ku giti ke cyangwa mu itsinda.

UBURYO BW’ISUZUMABUMENYI
- Amasuzuma mbonezanyigisho afite agaciro kangana na 60%: agizwe n’imyitozo yanditse, kumurika ibyasomwe cyangwa kugaragaza ibyagezweho n’ubushakashatsi.
- Isuzuma nsozanyigisho/ry’indunduro ryo rifite agaciro kangana na 40%: rigamije kwerekana ubumenyi rusange umunyeshuri yungutse mu isomo ryose.
- Mu isuzumabumenyi cyangwa umwitozo byanditse, ururimi rwandikwamo (imyandikire yemewe y’Ikinyarwanda) bizagenerwa buri gihe amanota bitewe n’ingano y’umurimo. Amanota nk’aya kandi azagenerwa imivugirwe y’Ikinyarwanda mu gihe umurimo watanzwe uzaba umurikwa.

UBUSHOBOZI FATIZO
Nta mbumbanyigisho ibanziriza iyi yavuze ku nshoza zikubiye muri iyi mbumbanyigisho. Abanyeshuri barifashisha ubumenyi fatizo bakuye mu mashuri yisumbuye.


Morphology is the study of word structure and formation, focusing on morphemes—the smallest units of meaning in a language. The main types of morphemes are free morphemes, which can stand alone as words, and bound morphemes, which must be attached to other morphemes to form a word. Bound morphemes can be further classified as derivational morphemes (which can create a new word or change its part of speech) or inflectional morphemes (which add grammatical information like tense or number).